Uruhare rw’Umuryango w’Abaskuti mu Kurera Urubyiruko Rw’u Rwanda

Umuryango w’Abaskuti ni umuryango utegamiye kuri leta cyangwa idini washinzwe n’ umusirikare mu ngabo z’u Bwongereza, Lt. General Robert Baden Powel mu mwaka w’ 1912.

img-20170113-wa0007   U Rwanda mu marushanwa  y’abaskuti bo muri EAC, Arusha-Tanzania. Umufotozi: LT  V. Rucyahana (2016)

Nkuko tubikesha urubuga scouts.org.uk, uyu muryango watangiriye m’ u Bwongereza none ubu uri gukorera mu bihugu bigera kuri 216, ukaba ufite abanyamuryango bagera kuri miliyoni zirenga 31. Muri ibyo bihugu rero hakaba harimo n’ibyo ku mugabane w’Afurika harimo n’igihugu cy’u Rwanda.

Umuryango w’abaskuti mu Rwanda ukaba ari umwe mu miryango yagutse mu Rwanda igamije iterambere rirambye ry’urubyiruko. Uyu muryango utanga inyigisho k’urubyiruko zishingiye mu gukura mu bitekerezo, mu gufashanya ndetse no guharanira kugira ubuzima buzira umuze. Uyu muryango kandi utoza urubyiruko gufata inshingano rukiri ruto no kumenya kwibeshaho mu gihe bibaye ngombwa ko nta bufasha buhari. Ibi babitozwa binyujijwe mu bikorwa bitandukanye nk’ingando, imikino, ubukorikori n’ibindi. Ubu kandi hakaba hari gutegurwa inyigisho nshya igenewe uru rubyiruko rw’abaskuti(ariyo bita: Youth Program).

Abaskuti rero bafite intero igira iti “Duharanire Gusiga Isi Ari Nziza Kurusha Uko Twayisanze”. Ibi rero babigaragaza mu bikorwa bitandukanye bagenda bakora hirya no hino mu Rwanda harimo gufasha abatishoboye (gusana amazu, gusura abarwayi n’impunzi, n’ibindi), gutegura ibikorwa byo kubungabunga amahoro binyuze mu mishinga itandukanye nk’ Amahoro Amani ukorera mu Rwanda, Burundi na DRC.

Mu buryo bwo gukomeza kwagura umubano wabo n’indi miryango y’abaskuti mu bindi bihugu, , abaskuti b’u Rwanda buri mwaka bitabira amarushanwa ndetse na forumu y’urubyiruko rw’abaskuti bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(E.A.C), Ethiopia na Sudani y’Amajyepfo. Umwaka ushize, ibi byose bikaba byarabereye Arusha, Tanzania guhera ku wa 11 kugera 16 Ukuboza 2016.

zone
Nkuko tubikesha urubuga cimarronbsa.org, abaskuti ku isi hose bari kwitegura icyumweru ngarukamwaka cy’Abaskuti (cyizwi nka ‘Semaine Scout’). Mu Rwanda, icyi cyumweru kizatangizwa ku wa 19, gisozwe ku wa 26 Gashyantare 2017. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka iragira iti “Baskuti Turangize Inshingano Zacu Twiteganyiriza Ejo Hazaza”.

Ku makuru arambuye, shakira kuri:

Boy Scouts of America. (n.d.). Scout Anniversary Week. Retrieved from http://www.cimarronbsa.org/resources/scout-week

UK Scouts association. (n.d.). World Scouting. Retrieved from: https://members.scouts.org.uk/supportresources/2194/world-scouting-fs260010

Yanditswe na Cyizere Vedaste

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s